6/28/08

Umwami Kigeri wa V niwe mahirwe ya demokarasi mu Rwanda ! ! ! ! ! !
>
> Ni mu gihe kandi ni n'ingira akamaro muri demokarasi ko haba ho
ubusimburane (alternance démocratique) kandi mu mahoro.
> Niyo cyo  kerekezo mbona gifite ihame mugihe abantu benshi bamaze
igihe bagira ibiganiro ku icyo umwami ya kungura igihugu ari nako
bibaza ko bishoboka kandi niba umwami ari kaamara.
> Ndifuza ko igitekerezo cyanjye kuri ibi biganiro byafasha guteza i
mbere imyumvire kurusha ho kuzana ubushyamirane hagati y'abagifite
imiziro iyo bumvise umwami. Ubwo bushyamirane ahanini  bushingiye  ku
bumenyi buciriritse kuri za systéme politique ibihugu bigendera ho
n'umwami arimo. Kuburyo iyo uvuze umwami usanga abantu bakora
réaction idéologique ishingiye ku myumvire y'igihe cyahise
byigishwaga kandi bitajyanye nubushake bwo gutera i mbere.
> Nongeye ho kandi ko umwami ashobora kubangikana na répubulika .
> Aho u Rwanda rugeze ubu ,tunitegereje imiterere yejo hazaza;
> Twakwibaza niba hari impamvu zihagije kandi zifitiye inyungu
igihugu cy'u Rwanda mu guhindura système y'ubutegetsi.
> Ese ko abanyarwanda tutashize hamwe nyuma ya FPR bizagenda bite ?…
> Nyuma y'imyaka cumi n'ine rero ,urwanda ruyobowe na FPR, kandi
nshingiye ku nyungu za demokarasi ni ngombwa,  ningombwa ko twagira
amahirwe ya « alternance politique », inyuze mu mahoro kugira ngo
tutazahora dusubira inyuma mu mahoro ,itera mbere no muri stabilité
ya société Nyarwanda.
> Ni muri urwo rwego itegeko nshinga rya répubulika riteganya amatora
buri imyaka irindwi.
> Mu byukuri amatora yateganyijwe kugira ngo hagire igihinduka mu
mitekerereze no mw'ishyirwa mu bikorwa yaza gahunda za leta mu buryo
bushya kandi busimburana. Sosiyeti itagira ubusimburane iramungwa
ikazihirika kandi nti teza igihugu i mbere.
> Iki n'icyo abazungu baturusha, kuko byanze bikunze, wayobora neza
cg se binakunaniye ugera ho ugahereza abandi bakazana umwuka
mushya ;urugero Toni Blair yavuye ku butegetsi atari yuko
byamunaniye, Poutin abuvuye yaramaze gususurutsa uburussia abuvana mu
mwijima, ndetse na Bush aritegura gusezera.
> Iyo habaye amatora agahita atazanye imihindurire na renouvellement
ntakamaro aba amariye igihugu kuko iyo ibitekerezo bishaje cg iyo
byakamye, bisimbuzwa igitugu no gutegekesha igitsure kidatsura
amajyambere ahumwo gihembera ubugizi bwa nabi (violences politiques).
> Ni muri urwo rwego rero, Umwami Kigeri wa V yagirira u Rwanda
akamaro karenze ako twese dushoboye, kubera i mpamvu zikurikira.
> 1. Guhindura système politique u Rwanda rugendera ho ubu, kandi
bubangamiye demokarasi isesuye no kwishyira ukizana kwa buri wese mu
Rwanda.
> Mu byukuri Système Présidentiel tugenderaho kuva 1961 ,ishingiye ku
ngufu zikabije ziri mu maboko y'umuntu umwe wica ,agaca cg se agakiza
uwo ashatse ,ntabwo yabangikana na démokarasi ndetse habe
n'iterambere rirambye.(reba aho zikoreshwa hose).
> Iyi système izana : ubusumbane, igitsure kandi ikagera aho
igahitana abene gihugu benshi, ndetse ikimika dictature. Iyi système
yiganje muri afurika yose ari nayo ntandaro yo kudatera imbere
ikanabyara ubukene,inzara imfungwa za politiki n'amatiku ikanabyara
impunzi nyinshi.
> Mu gihugu kivuye muri jenoside n'intambara iyi système ntisubiza
ibibazo by'amahoro arambye, habe n'ikibazo cy'ubwiyunge buba bukenewe
mugusana igihugu n'imitima.
> Umwami Kigeri wa V rero ashobora kutuzanira amahirwe yo kwinjira
muri « système bita parlementaire ».
> Iyi système nibwo buryo bushoka mu guteza imbere demokarasi kubera
yuko parlementarisme iringaniye (à la proportionnelle) ituma
abanyarwanda b'ingeri zose bagira uruhare mu miyoborere y'igihugu.
(participation équilibrée).
> Iyi systeme yaba inakemuye ikibazo cyo kwiba amatora kugira ngo
ushobore kuhoraho cg se kubaho. Bityo demokarasi ikagira agaciro sens.
> Ubu ni uburyo bwa politiki bwo kudatora hakurikijwe majorité
numérique cg se minorité yumve ko ifite menace ya survie hagahitamwo
amatora afifitse cg se apanze ! ! !.
> Ese ko n'ubundi ubwami babuvanyeho muri 1959 ngo babusimbuze
demokarasi ni nde wigeze abona demokarasi mu Rwanda, haba ku ngoma ya
Kayibanda,Habyarima na, cg se i ya Kagame !.
> Icyagaragaye nuko aba ba perezida bose uko ari batatu bagiye
bitwara nkabami (monarque republicain) kandi atari abami bakanongera
ho umwihariko wa dictature na violences politiques zikabije.
> Ubwami rero bwavuye ho ku kinyoma kuko demokarasi n'ukwishyira
ukizana babeshye abaturage bitakozwe ndetse bikaza no kubyara
ingaruka y'intambara na jenocide.
> Umwami Kigeri wa V  ashobora kutuzanira amahirwe yuko twagira
alternance politique pacifique et démocratique, nta wikanga undi
kandi bitabyara violences politiques.Umuntu ukuze nkawe nta mpamvu
afite zo gutoteza ,zo guhirika,zo gukenesha abaturage cyangwa se ngo
agundire ubutegetsi akoresheje ubwoba n'igitugu.Niwe watugeza
kwisimburana muri politiki hakoreshejwe amatora ya demokarasi kandi
nayo adaheza igice cy'abanyarwanda hitwaje ko umubare waba utangana.
> Umwami Kigeri wa V niwe ushora kuzaca ubuhunzi mu banyarwanda
b'amoko yose.
> Ntabwo umwami yataha asize abanyarwanda mu buhunzi .
> Tuzi neza ko  leta zose zagiye zibyara impunzi nyinshi kandi zikaza
kuzira ingaruka y'iyo politiki, ari nako basiga boretse imbaga ! ! !.
> Kayibanda yashyize abatutsi batagira u mubare mu
buhunzi ,Habyarimana arabimuziza ariko we ashyira ho akarusho ku
kubabwira ko batakiri n'abanyarwanda biza kubyara intambara ya FPR.
> Kagame nawe yashyize ho ake karusho noneho kuko, bibaye ubwambere
mu Rwanda haba ho impunzi zabahutu n'impunzi zabatutsi yanyanyagije
mu mahanga yakure nayahafi.
> Umwami Kigeri wa V azavana ho imfungwa za politiki n'izamatiku kuko
adakeneye ubuyobozi bushingiye kubwoba,igitsure n'igitugu .
> Umwami azahumuriza ingabo z'igihugu n'inzego za leta uko ziteye.
> Umwami azahumuriza abacitse kw'icumu ari nako abafasha kugarura
ikizere no kwiyondora.
> Umwami Kigeri wa V azagarura ikizere mu bihgu duturanye n'ibya
amahanga ya kure hakurikijwe principes za relations apaisées
inyuranye na diplomatie y'ubu ishingiye kuri confrontation no
guhangana budafitiye igihugu akamaro.
> Umwami Kigeri wa V azabera abanyarwanda inkingi y'ubumwe nubwiyunge
nyakuri hagati ya bene kanyarwanda.
> Kuko umwami adakeneye kwiharira cyangwa kugira uwo aheza.
> 2.Umwami Kigeri wa V azazanira abanyarwanda kurusha ho kugira
imibereho myiza .
> Umwami azibanda kuri principe y'uko ubukungu bwigihugu ara
abaturage bacyo.
> Kubera ko utakama iyo utaragiye ,umwami Kigeri wa V azibanda kuri
gahunda yo guteza imbere kubunga bunga ubuzima bw'abaturage.
> Ndetse iyo ministeri ikanayoborerwa muri domaine réservé nka
défense na diplomatie.( kwivuna abanzi ,umutekano n'ububanyi
n'amahanga).
> Abanyarwanda bose bagashora kugera kubuvuzi buhanitse kandi
badasabwa kubanza gutanga amafaranga dore ko, nta nayo bafite.
> Kubaka ibitaro byo murwego rwo hejuru n'ibijyana nabyo.
> Umwami Kigeri wa V azashyira ho itegeko ryohereza kandi ritegeka ko
abana bose bajya mw'ishuli ku gahato kugeza ku myaka 14 ,kandi bakiga
tekiniki iza tuma bihimbira imirimo mu gihe bazaba bashoje inyigisho.
> Umwami Kigeri wa V arakuze ntakeneye kwirunda ho imitungo ahimba
amasosiyete yo gufatiramo umutungo wa leta anabuza n'abaturage
kwicururiza.
> Bityo rero azarema ibigo bya leta, byinshi, bitanga akazi kandi
bikaba u musingi w'imizamukire yarubanda kandi ari nako biha amahirwe
abacuruzi gukorana nabyo cg se muri concurrence.
> Umwami Kigeri wa V azaca umusoro wikirenga ukenesha
abakozi,abashoramar i n'abacuruzi.
> Umwami azashyira ho capacité d'investissement mu giturage no
koroheza abashoboye kugera kunguzanyo muri banki ntamananiza kugira
ngo bashobore kuba abashora mari.
> Umwami Kigeri wa V azashinga muri buri intara ibigo by'itera mbere
mubukungu n'inganda kandi binarema imirimo.
> Umwami Kigeri wa V azazana amahoro arambye mu Rwanda no mu bihugu
duturanye. Muri ayo mahoro niho azafatira umusingi mu guteza imbere
industrie du tourisme. Tourisme de masse yonyine ishobora kuba
ifatizo ya économie yigihugu nk'urwanda kandi tukabona mo inyungu
zadutunga zikanatuvuza. Nyamara ariko ;
> Ntabukerarugendo butera imbere mukarere kadatuje ibyo ntawe utabizi.
> Kuba tugifite umwami Kigeri wa V ; byaba ariyo mahirwe y'urwanda
kugira ngo rwiyomore.
> Dushingiye kuri analyse tumaze kubageza ho biragaragara ko tudakwiye
> gukomeza kutinza ikibazo kuko Umwami Kigeri wa V akuze kandi tumuhe
amahirwe yo kugira icyo akorera igihugu agifite ingufu zo guhaguruka.
> Umwami niwe muti wo kugorora ibyangiritse byose kuva 1959.
> Umwami Kigeri wa gatanu niwe gisubizo ku bibazo byose dufite
nk'abanyarwanda kandi akatubera urukingo rudukingira ibizazane by'ejo
hazaza iyo  ingoma zigiye guhirima zigahitana abaturage .(les aléas
de fins de règne devant l'impossible alternance politique
démocratique et pacifique).
> Kigeri wa V niwe uzatuma abatutsi n'abahutu bamererwa neza nyuma ya
FPR nta gusubirana mo, guhora,guhonga na guhunga.
> Kubazi amateka ya politiki ( culture politique) mbibutse ko ari yo
nzira igihugu cya Espagne cya fashe ku wa 22/11/1975 kugira ngo
gisohoke muri dictature des généraux ;ubu biremewe ko Umwami Juan
Carlos ari we wazanye demokarasi akoresheje système politique navuze
hejuru nukuvuga parlementaire. Nibutse ko Espagne ifite ibibazo
by'ubumwe ko iyo itagira umwami iba yarahuye nibibazo by'ingutu muri
za catalogne na Basque cyane cyane.
> Urundi rugero ni mugihugu cya Cambodge  mu mwaka wa 1991 .
> Cambogde nacyo yahuye na jenoside n'ingoma y'igitugu cya POL Pot,
cyaje kuva mu bibazo kubera amahirwe yuko cyari gifite umwami Norodom
Sihanouk nawe wari mubuhungiro nka Kigeri wa V.
> Urundi rugero rwabaye mu gihugu cya Bulgaria mugihe hagombaga kuba
système politiki nshya yo gusohoka muri dictature .Bahise mo nabo
système parlementaire batora u mwami wabo Siméon II wari nawe mu
buhungiro kuva ari umwana akaza kuyobora gouvernement nka Président
du conseil muri Parlementarisme comme système yo gusohoka muri
dictature communiste. Kuba umwami yari mubuhungiro rero biragaragara
ko bitamwambura titre ye y'ubwami.
> Dore uko byagenze extrait de l'encyclopedie wikipedia :
> « En 1946, un référendum fut organisé et l'abolition de la
monarchie fut approuvée, mais la famille royale choisit de fuir le
pays plutôt que de voir Siméon abdiquer.
> Elle s'est d'abord réfugiée en Égypte puis s'est installée à
Madrid. En Espagne, Siméon a étudié le droit et l'administration
d'entreprises et est devenu un homme d'affaires prospère.
> En 1996, il retourne pour la première fois depuis cinquante ans
dans son pays natal, où il est acclamé, malgré une maîtrise certaine
mais néanmoins imparfaite de la langue bulgare. En 2001, Siméon est
retourné en Bulgarie et fut accueilli triomphalement par le peuple.
Il fut désigné comme le chef du tout nouveau Mouvement national
Siméon II. Aux élections qui eurent lieu peu après, le MNS remporta
119 sièges sur 240 au Parlement et le 24 juillet 2001, Siméon devint
Premier ministre  ».
> Aho bisa nibyabaye mu Rwanda rero n'uko nyine Kigeri wa V yaje
kumeneshwa n'abakoloni, kandi ko Kigeri wa V n'a jamais abdiquer,
niyo mpamvu yahise mo kuba impunzi nkatwe twese.
> Byongeye kandi nibutse ko Kigeri wa V ari roi héréditaire,
révolution ya 1959 yavanye ho privilège z'ubwami mu Rwanda ariko
ntifite ububasha bwo kumwambura qualité ye y''ubwami. C'est un roi en
exil nkuko mubibona mungero natanze hejuru. Ni nkuko kuba uri impunzi
bitakwambura ubwene gihugu kavukire bwawe.
> Byongeye kandi nshimangire ko Système parlementaire itambura
abaturage souveraineté kamarampaka yaba yarabahaye, ahubwo
irabishimangira.
> Ese ubundi mwa mbwira agaciro ka souverainété d'un peuple en exil,
génocidé, babaye ho mu bukene kandi bugarijwe n'intambara, inzara
n'indwara zakirimbuzi ndetse batanagira uburenganzira bwo kwihitira
mo . ! ! !.
> Banyarwanda ibi bintu birakomeye kandi bishobora kugena ejo hazaza
kwacu twese .
> None igihe kikaba kigeze kandi si nshidikanya ko Umwami Kigeri wa V
nkuko byagenze muri Bulgaria ,Espagne na Cambodge nafata icyemezo cyo
kuza gucungura abanyarwanda nawe azashengererwa n'abanyarwanda bose
kuko azaba abazaniye amahoro na demokarasi, azaba aciye
ubwoba ,umususu ,umwiryane n'ubuhunzi mu banyarwanda.
> Aya mateka kandi arerekana ko igitekerezo ko Kigeri wa V yatubera
igisubizo by'ibibazo bikubiye muri iki gitekerezo atari inzozi
z'ibyakera nkuko hari abatekereza ko byaba ari ukugarura système
ishaje ;kuko byabaye ejo bundi buri ibi bihugu maze kuvuga kandi bari
baraciye ubwami imyaka irenze mirongo itanu mbere y'uko bongera
kubwisunga .
> Nihagire ureba intambwe ibi bihugu bigezemo muri demokarasi
mwiterambere no mumibereho y'abanyagihugu mugereranye naho bari
bahagaze.
> Nta mpunzi z'umu espagnol zikibaho kandi ari zo zari nyinshi kw'isi.
>
> Umwami kandi ntimwibagirwe ko agirwa n'abagabo ; niba rero nawe uri
umugabo reba icyo wakora kandi tugire ubutwari bwo gutekerereza ejo
hazaza nibyo bita esprit progressiste.
>  
> Dr Christian MARARA
> Président Fondateur PPC
> Tite Gatabazi
> Président Commission Politique PPC




--
Jean-Louis Kayitenkore
Procurement Consultant
Gsm: +250-08470205
Home: +250-55104140
P.O. Box 3867
Kigali-Rwanda
East Africa
Blog: http://www.cepgl.blogspot.com
Skype ID : Kayisa66

No comments:

Post a Comment